growordiecoverkinyarwandafront

 

Igice cya 4: Imana Ni Inde?
Irashaka kugirana ubumwe nawe, Imana irashaka kubana nawe ntugengwe n’ibyidini cyangwa ibindi ushinzwe. Kugirango usobanukirwe n’umuntu runaka ugomba kumenya imico ye. Ikintu cya mbere tugomba kumenya ku mana ni uko ari umurenyi wacu !

Si umuremyi wacu gusa ahubwo ni  uw’ibintu byose biriho.

Abakorosayi 1:16-17: hatubwira ngo “kuko muri we harimo byose byaremewe, ari byo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, niwe wabiremye byose kandi byose bibeshwaho nawe”.

Abaheburayo 11:3 havugango “kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi  yaremwe n’ijambo ry’Imana nicyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.

Abaheburayo 1:2 (Bibiliya ya Thampson) hatubwirako  ngo” naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kamwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriweho kuba umuragwa wa byose. Ari we yaremesheje isi (Umurongo wa 3b akaba ariwe uramiza byose ijambo ry’Imbaraga ze.

Ntitwashobora kuvuga Imana uko uiri kose kuko ari Umuremyi wacu

Icyakora reba imirongo imwe n’imwe itwereka ukuri ngo dusobanukirwe imana neza bivuye mu byanditswe byera

1.     Yaremwe n’Imana (Yohana 1:1-3, n’Itangiriro 21-33)

2.     Ishobora byose (Luka 1:37)

3.     Izi byose (Zaburi 147:5)

4.     Ihoraho (Yeremiya 23:23-24)

5.     Ni Umwuka (Yohana 4:24)

6.     Ubutatu muri umwe. Imana Data, Umwana, Umwuka Wera (Matayo 3:16-17) Yohana 1:1-14, 14:9-20

7.     Ntigira iherezo (Yesaya 40:12-13)

8.     Kamera yayo ni urukundo ni  Imana idukundo. Ni urukundo Imana idukunda rutagira icyo rushingiyeho urukundo rwayo ntirushingiye kuko turi beza cyangwa babi, ubwo twari twarapfiriye mu byaha yaradukunze urupfu ntacyo rwakora uretse uretse kwakira ubuzima. Abantu bakunda bafite icyo bagamije. « Niba uri mwiza cyangwa ukora ukora ibyo nkubwiye ubwo rero nzagukunda. « Siko ibyo bimeze ku Mana, Ikunda kuko ari urukundo rudafite icyo rushingiyeho »

9.     Umuterere yayo ni imbuto z’umuka zivugwa mu bagaratiya 5 :22-23

10.  Ntihinduka na mba amarangamutima nayo ntashyuha cyangwa ngo akonje nk’ayabantu.  (abaheburayo 13 :8)

11.  Yakobo 1 :17 asobanura neza igicucu cyo  cyo guhindagurika gihindukira kikava aho kiri mu gihe cy’izuba. Ariko yakobo avuga ko nta gicu cyo guhinduka kuri Yesu na gato. Muyandi magambo Imana ivuga mu Befeso 2 :10 ko ko imibereho yacu yari yarateganyirijwe  uhereye kera koseyego hari umugambi wa buri wese mu mibereho yacu, ariko ni ahacu guhitamo inzira

Imana ni umutegeka w’Ikirenga ifite ubwami, ariko ibikora ku buryo bidahutaza ubushake bw’umuntunu nubwo abantu babi bigomeka ku ku bantu b’Imana no ku migambi ibafiteho.

Kandi abantu n’abadayimoni bakorera mu mugambi w’Imana.

Zaburi 33 :10 havugango, uwiteka ahindura ubusa imigambi y’amahanga, akuraho ibyo amoko yibwira.

Zaburi 2 :1-4 haratubwira nogo, Ni iki gituma abanyamahanga bagira imidugararo ? N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa. Abandi bo mu isi bateguye kurwana, kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’uwo yasize, bati reka ducagague ibyo batubohesheje tujugunye kure ingoyi batubohesheje. Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba. Niba ufite ibyo udasobanukiwe kuri iki gitekerezo wibuke ko Imana ihoraho iteka  ryose.

Ireba ejo hazaza hacu, ahacu hahise ndetse n’ahubu turimo ibirebera icyarimwe ishaka kuduha umugisha kubera ubu bumenyi ariko ntizica ubushake bwacu twigengaho.

Imana ni ijambo tugomaba kuyiringira, niba hari ikintu ijambo ry’Imana ritinyuka gukora ikindi kintu cyo mu isi kitatinyuka gukora, ni ukuvuga mbere uhamya ejo hazaza hawe, ukom uzaba umeze. Uludaciraho isi urubanza niko duhamya, kuko ndi Uwiteka nzavuga kandi ijambo nzavuga rizasohora, ntabwo rizongera kurazikwa kuko mu minsi yanyu mwa b’inzu yabagome mwe nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.

Ni ko umwami Uwiteka avuga (Ezekieli 12 :25)

Ababudiste, konfiyaniste n’abigishwa ba Mohamedi bafite ibyanditswe byabo bishingiye ku muco, ariko muri ibyo byanditswe amagambo y’ubuhanuzi aragaragara nta kiyatubya. Gusenyuka kw’itiro guterwa kwa Yerusalemu, kugwa kwa Baburoni na Roma, byari byaravuzwe mbere bisohora byarasuzuguwe.

Kuza kwa Yesu i Yelusaremu byari byaravuzwe ho imyaka amagana n’amagana n’umuhanuzi Daniel. Kugera no kumunsi wishingwa rya Isirayeli nka Leta mu 1948 byari byaravuzwe umunsi, ukwezi, mu isezerano rya Kera. Hari abahanuzi 300 Yesu yasohoje : ku  kuvuka kwe, imibereho ye, urupfu rwe, no kuzuka kwe. Twite gusa kuri 17 bw’ingenzi cyane.iby’agateganyo hahujwe ibyo 17 byavuzwe mbere bihwanye : amahirwe amwe kuri

480.000.000.000.000.000.000.000.000.000.000 cyangwa miliyari 480 x miliyari 1 x tiriyari imwe

Kubirebana n’ubuhanuzi burenze300 Yesu yasohoje, birababaje kwibwirako ubwo buhanuzi bwose bwasohozwa kubw’impanuka biturutse ku muntu. Gusa igishoboka mu mibare ubwo buhanuzi bwose busohoye bwangana n’uwo mubare ukurikiwe n’amazeru 181 ! kugirango mbahe igitekerezo cy’uko uwo mubare munini waba ungana dutekereze ikintu cyuzuyemo kugera hejuru utuntu dut cyane twitwa Electrons (milyari ebriri n’igice ziri ku murongo hagati ya buri Electron n’indi hakabamo intera ya mm 25). Tekereza nawe mu mutwe wawe aho ibyo bintu byagareukira n’intera igenwa n’urumuri mu mwaka kandi rufite umuvuduko ungana na km 299.274 mu isegonda. Ibyo rero bikube na miliyoni magana atanu  x inshuro enye. Icyo kintu kirimo izo electroncs, kuramo electron imwe maze uyisige ibara ritukura maze wongere uyisubvize muri cyakintu yari irimo. Maze nurangiza uyivange n’izindi Electron mu gihe kigeze  mu myaka ijana ukizivanga. Maze  ufate igitambaro upfuke mu maso y’umuntu umubwire ukuremo ya Electron wasize ibara ritukura ese byashoboka ?

Ni amahirwe angana nayo, Yesu Kristo wabayeho, agapfa, akazuka none akaba ari muzima nkuko ibyanditswe bivuga  « kubw’impanuka » ? hari ubundi buhanuzi bwinshi mu isezerano rya kera abantu bareberaho birusyha cyangwa bakora urutonde. Hari ubuhanuzi 1847 bw’abantu ku giti cyabo bwerekeranye n’intego 737 zitandukanye ziboneka mu mirongo 8352. Ibi bifite 27% kw’  ibyanditswe byose byose (bya bibiriya cyangwa se bifatiye kuri bibiriya).

Yesaya 42 :9 « Dore ibyambere birasohoye ,n,ibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba « .

Yesu ubu ni nde ? mu butumwa bwiza tubona yesu uwo yari we kuri iyi si. Bitwereka uko Imana mu bumana bwayo,Ise .yesu  yatweretste ko ari umwana w,intama w,imana wishyizeho ibyaha byawe n’ibyanjye, wicishije bugufi  mu mibabaro agapfa urupfu rw’abagome ku musaraba, urupfu njye nawe twari dukwiye gupfa.

Intumwa Paulo yagize ihishurirwa rw’ibyo Yesu yadukoreye nubwo Paulo atigeze abona Yesu imbonankubone. Tubona iryo hishurirwa mu nzandiko za Paulo.

Uko byamera kose Yesu yahisemo kwiyereka Yohana mu buryo budasanzwe.

Murebe mubyahishuwe igice cya mbere umurongo wa  mbere. Haravuga ngo “Ibyahishuwe na Yesu Kristo” nibwirako Imana yaduhaye uku kureba Yesu kuko tudashobora ku mubona uko ari mu bundi buryo. Benshi bagendana nawe, benshi bamubonye apfa, abandi bamubonye azuka, ariko nta muntu wamubonye byukuri nkuko ari ubu. Ni intwari mu ntambara, umucamanza, Umwana w’Intama, Imana ishobora byose, ari ku ntebe y’ubwami, ntawahangara guhagarara imbere ye. Ni itsinzi, “Ijisho riteye ubwoba” kubanzi be akora mu izina ryawe. Yohana yashakaga gusobanukirwa ibi byose. Ntekereza ko Yesu yeretse Yonani iri yerekwa mu buryo bwo kumukomeza amuzanira kwizera n’ibyiringiro, kugirango atange imyumvire kuri ubu buryo butari busobanutse, no kubikorera ndetse ayo matorero yandikiye izi nzandiko hashize hafi imyaka ibihumbi 2000, ndetse no kubikorera wowe nanjye mu mibereho yacu y’uyu munsi. Iyo tubona ibintu bidasobanutse twumva ko bidafite ukuri bituzengurutse. Iki gitabo kidufasha kubona itsinzi mu buzima bwacu.

Ibyo yahani yagombaga kwitondera bisa n’ibyacu. Kuri Yohani, abantu bitwaraga nabi. Kuri twe abantu bagenda nabi. Tekereza, yabanye na Yesu imyaka itatu. Yamubonye akora ibitangaza, yamubonye abambwa na none, nyuma yo kuzuka kwe aribwira ati “ dore insinzi”  yabonye Umwuka Wera amanukira abantu n’itangira ry’itotorero. Ashinga amatorero abona abantu bihana. Ubwo, abigishwa  bambere bose bari bagiye abandi babambwe, Petero yari yabambwe acuritse, abandi yababonye baciwe ibihanga, abandi bafashwe nabi  ku buryo bwose bushoboka. Yabonaga abantu bagenda bata icyerekezo. Yohana nawe ubwe yari hafi kwicwa, atekwa mu mavuta ariko ntibashobora ku mwica. Ariko uri icyo gihe agirwa imbohe ahabwa akato k’ibihe byose mu cya Patimo(gisobanura urupfu rwanjye – ikirwa cy’amakuba kandi kibujijwe mu Nyanja ya Aegean). Kubw’ubwitange bwe byari uguheka amabuye bagomba guheka ku mugongo bazamuka n’imisozi. Yagombye kwibwira ati “isi ibaye mbi pe ?” ariko se nzi Yesu ? mu by’ukuri ni Imana mu mubiri navuze mu butumwa bwanjye? Ese itorero ryaratsinzwe? Ubugingo bwanjye bwabaye igihombo? Ubwo rero, aaah! Ibintu yabonye ntiyari yarigeze abibona mu mibereho ye yambere.

“Ku munsi w’Umwami wacu nari ndi mu mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk’iryimpanda rivuga riti ndli Alufa na Omega” icyo ubona ucyandike mu gitabo, icyoherereze amatorero arindwi ari mu Efeso, Ni I Simuruna n’Iperugamo ni Twatira, ni Sarundi, ni Firaderifiya ni Lawadidikiya.” Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by’amatabaza mbona usa n’umwami w’umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi wizahabu mu gituza. Umutwe we n’umusatsi we byera ga nk’ubwoya bw’intama bwera nka sheregi, n’amaso ye yasaga n’ibirimi by’umuriro, ibirenge bye bias n’umuringa w’umuteke utunganijwe n’umuriro wo mu ruganda, n’ijwi rye ryari rimeze nk’amazi asuma. Mu kuboko kwe k’uburyo yari afashe inyenyeri ndwui mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifite ubugi Impande zombi. Mu maso he hari hameze nk’izuba iyo rityaye. Mubonye ntyo mwikubita imbere mera nk’upfuye, anshyiraho ukuboko kw’iburyo arambwira ati”Witinya. Ndi Uwambere kandi ndi Uwimperuka ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’izikuzimu”.

Kristo wahishuwe

Mu Byahishuwe igice cya mbere Yohana abona Yesu uwo ariwe! Yahishuwe ari nka : Umwizerwa, Uwukuri wo kwizerwa, Umugabo wo guhamya wa mbere wo mubazutse, umwami w’abami, urazavuba adatinze, Alufa na Omega, Uwambere n’Uwanyuma n’ushobora byose uba hose! Arabagirana nk’ukwezi! Wamwishingikirizaho.

Yesu n’Ijambo ry’Imana. Yesu ni Imana (Yaohani 1 :1-2&14)

12.Yesu abyarwa n’Umwari wisugi (Luka 1 :26-38)

Abaroma(1 :3-4) hatubwira ko » bavuga iby’Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi mu mubiri kandi werekanywe, n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana mu buryo bw’Umwuka  Wera bigahamwa no kuzuka kwe niwe Kristo Umwami wacu »

13.Umwuka wera ni Imana (Yohana 14 :16-23, 16 : 7-15) 14. Mbere ya byose Imna ni urukundo iguhozaho ijisho ryayo kurutako ababyeyi n’imiryango yanyu itabitaho.

Ijambo ry’Imana rivuga urukundo n’inyungu y’Imana kuri wowe nanjye mu migani Yesu yaciriye abantu muri Luka igice cya 15.

Nta mushumba w’umunyabwenge wareka intama 99 ngo ajye gushaka imwe yazimiye ariko Imana idukurikirana mu igihe twazimiye.

mu mugani ukurikira uyu mugore yari yihebye. Inkwano yari ikenewe ngo asashyingirwe (arongore) byari ibiceli icumi, atakaza kimwe muri ibyo biceli yari afite iyo atakibon ayari kuguma mu bukene cyangwa akigurisha. Imana iradukurikirana ngo tubohorwe kandi isohoze  inzozi zacu n’ibyiringiro byacu.

Umubyeyi mu mugani ukurikiyeho yategereje umwana we kandi afite ibyiringiro byo kugaruka k’umwana we wari wazimiye. Igihe yamubonye  akiri kure, ariruka akora ikintu kidasanzwe amusanganira bwangu uko yari ashoboye yambika umwana we wasaga nabi yanduye kugirango abakozi be bandi batamubona asa atyo. Ntiyashakaga ko umwana we akorwa n’isoni.

Ibibazo byibazwa ku miterere y’Imana

“isaha yahagarara “ kugirango ubisobanukirwe. Imana iteganya imbere imibereho yacu ?  ni inde ugenzura Imana cyangwa ni njye, cyangwa ni abantu bangose, Imana ifite abantu bazakizwa bakajya mu ijuru abandi bose ntibazahabwa ayo mahirwe?

Hari ibintu bibiri tugomba kwitaho cyane

1.     Imana yaremye umuntu ku busha ntawe uyihase kumurema ntizica umugambi wayo rero.

2.     Imana ntigira igihe cyo kubaho, ibaho iteka ryose. Iki si igihe kirekire nta n’igihe cyerekanywe izamara. Imana ni itangiriro ikaba n’iherezo. Ibivuga mu Kuva no mubaroma ibice 9 ko yanangiye umutima wa Farao atazayihindukirira, Imana imugira ityo gusa. Mu by’ukuri rwose Imana ntifata icyemezo cyo kunangira umuntu, ariko hari ikintu mu muntu gikorwa kimunangira umutima ku Mana maza akanga Imana. Iyo tuvuze oya Ku Mana, muri twe haba habayemo ikintu cyo kwinangira buhoro buhoro. Amaherezo, ntituzashobora guhitamo. Imana yari ibizi mbere. Imana rero niyo nyirabayazana ? Oya ! amahitamo ya Farao n’umutima nibyo byabiteye.