growordiecoverkinyarwandafront

 

Igice cya 1  : Imbuto
Waba warigeze wibaza iki kibazo?

Ni gute Imana ishaka ko nanesha muri iyi si? Ni gute nabaho ? kuki ntagera ku ntsinzi ishimishije? Numvise bavuga iby’ubushobozi bw’Imana, ariko ahari yaba yaranyibagiwe cyangwa ikampa ubushobozi buke Yakobo 2:5 haravugwa ngo “Nimwumve bene data bakundwa mbese Imana ntiyatoranije abakene b’iby’isi ngo aribo baba abatunzi mu byo kwizera, ngo baragwe ubwami yasezeranije abayikunda? Ubusobanuro bw’ijambo umukene, umutindi ku butunzi, utewe intimba, ubuze uko agira, utubahwa, udafashwa, udashoboye kugera ku iherezo ry’ubuzima bwe, ugabanya gusabiriza, usabiriza, ujya atega ikiganza asabiriza.

Twese dukeneye iby’ukuri : Ibintu bitatu bikuru ni: urukundo, umutekano no kwitabwago muri ibi byose kurya n’ibyo kwambara abandi nabo bifuza kuba bamenya Imana, abandi bakeneye gukira indwara n’bindi…

Ibyifuzo byacu birazwi imbere y’Imana, Abafilipi 4:19 hatubwsira ibi: « Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu » Niba Imana igiye guhaza ibyo  mwifuza mu cyubahiro, ubwo rero mugiye kubona aho icyubahiro kiri,no kuhazgera, bitabaye ibyo mwaba mutegerereza Imana ahantu habi ko yiyerekana. Niba ndindiriye tagisi cyangwa gariyamoshi ihagarara rwose nta tagisi nzigera mbona. Ubwo rero ngomba kumenya ukuri ko ngomba kujya aho tagisi iri. Ni byiza dushakire ahi icyubahiro kiri, ijambo icyubahiro iyo rikoreshejwe ku Mana bishatse ukuboneka kwayo. Dushaka kwinjira mu kuboneka kwayo kandi tukumva itubwira ijambo ryayo. Ijambo ryayo rihinduka isezerano ni imbuto ibibwa mu mitima yacu nyuma yaho rizera imbuto niba tubyitayeho.

Kwera imbuto ni ibyingenzi ku Mana: ibyo nibyo byubahisha Data, nuko mwera imbuto nyinshi mukaba abagishwa banjye « Yohani 15:8 », dukeneye gukongera imbaraga tukava mu byo twakoraga tukihatira kwera imbuto.



Adamu yaremewe kwera imbuto, twe se? “Imana ibaha umugisha. Imana irababwira iti: ‘Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu Nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” kandi Imana irababwira iti: “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyo kurya byanyu.” (Itangiriro 1:28-29).

Yesu yadusabye guhindura, kwihana tukava mu ntonganya kugira ngo tubone ibyo dukeneye kandi twere imbuto. Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati: “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi” Matayo4:17.uko niko guhindukira no guhindura icyerekezo.iyo ushaka ubwami bw’Imana ufungiwe urabubona bukagukingurirwa.

Wakibaza uti ibi byaba bishatse kuvuga iki? guhindukira mva mu biki?ubwami bw’Imana niki?ntekereza ko tugomba guhindukira tukava mumingezereze yokubaho mu isi twerekeza mumigenzereze y’ubwami bw’Imana.nibwira ko ibi bituzanira kuzura kw’ubugingo bwacu.na none ngatekereza ko Yesu atabivugiye ku bantu gusa.murekeraho gucumura kandi mwihane inzira zanyu zipfuye>>oya’ Yesu yaduhaye inzira yo kubaho.

Abantu bakoresha uburyo bwose bwo mu isi n’uburyo bwo buhagije ngo bahaze ibyifuzo byabo. Ibyifuzo byacu by’ibanze ni urukundo ;umutekano n’ibyingnzi.  


gdkr02


Petero ntiyanditse ko amasezerano y’Imana aduteganyiriza buri kintu dukeneye mu mibereho yo kubaha Imana. Sdoma 2 Petero:3-7.

Igihe babona ibfyo bifuza, ntibabasha kwemera igikorwa ko isi yabagenera ibyifuzo byayo. Bagerageza gufunga umwobo biha ubuhamya bwiza biringira ko ibintu biza kuba byiza cyane. Bagatekereza ko hari ibibe biza kubabaho. Igicumuro kizabasuzugura ukuba mu Mana, satani agakuza kubeshya nabo bakajura ibyo binyoma, bashidikanya ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Ubwo se igisubizo ni ikihe? Nu gute tubona ubwami bw’Imana duhindukiye Yesu yavuze muri Mariko 4 :11 ko ubwami bw’Imana busa n’ibiba n’isarura. Ibiba n’isarura ni iki ? Kubiba ni ugusarura ijambo ry’Imana.

Umuhinzi ku iherezo abona imbuto. Yesu avuga muri Mariko 4 ko ubwami bw’Imana bugendera kuri iri hame, avuga ko ibi ari ubwiru bw’Imana. Ubwiru ni iki ? Ubwo bugingo bukomezwa n’ijambo ry’Imana ryashyizwe mu mitima y’umuntu. Igikorwa cyo gukura kigafata umwanya mbere yo gukura habanza umubabaro. Umubabaro uturuka kuri satanu agerageza kwiba ijambo igihe utegereje « Imana ngo igarukane » imbuto yavuze ko dukeneye guhinduka abantu b’ijambo bigenga byongeye bafite ubwigenge busesuye n’ubw’isi yigenga. Inzira yo guhamya Imana ni uguhamya imbaraga z’ikirenga z’ijambo ry’Imana. Ntitujya twifuza kugira ubushobozi bwo guha  icyerekezo ubuzima, nk’uko twifuza cyane kuyobora ijambo ry’Imana. Indi nzira yo kubishyiraho ni ; ukwihana (bivuga kuva vmu byo wari wiringiye, bihamanye no mu kwihamya n’imigenzereze y’isi kuko ubwami bw’Imana (busobanura imigenzereze y’Imana mu mutima wawe nyuma rigakura rikabyara buri kintu mu sbuzima no kubaha Imana, kwera imbuto z’icyubahiro cy’Imana ubu wabigeraho.

Emera ubuntu bw’Imana buyobore ubugingo bwawe « Ahubwo mubanze mushake ubuntu bw’Imana no gukiranuka kwayo niho ibindi byose muzabyongererwa » (Matayo 6 :33 ). Ibyakozwe n’intumwa 26 :18, iyo twihannye cyangwa tugahindukira tuba twikuyeho imbaraga za satani noneho tukishyira munsi y’imbaraga z’Imana. Hari ubwoko butatu bw’imbuto, bumwe bwa buri kinu, dukenera n’ubwa buri kintu Imana ikenera

1.     Imbuto z’umwuka wera : Imbere mu mbuto, iyi ni imimerere yo kubaha Imana, izi ni imbuto zituma usa na Yesu soma Abagaratiya 5:22-23 « Ariko rero imbuto z’umwuka wera ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka no kugwa neza no kwirinda, ibimeze bityo nta mategeko abihana »

2.     Imbuto zo mu mibereho yacu, zikubiye abo tubana nabo, imiryango, ubuzima, umubiri, umutungo n’ibindi. Ibyo rero bijyana n’ibisomeka mu 3 Yohani 1 :2 ugira ati « Ukundwa ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza. » Nabonye ko  byinhi bimwe mu byifuzo byagezweho  mu gihe runaka uko imyifatire yanjye yahindukaga Imana yita ku kintu kiyireba, soma Abakorinto 9 :7. Wigeze uba umusirikari ukitunga ? Ninde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo ? Cyangwa se ni uragira ishyo ntarikame ? Yohani 4 :36 hatubwira ngo « Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho ngo umubibyi n’umusaruzi banezeranwe. »

Ubuhamya  bw`umunt umwe

Habayeho igihe Mu buzima cyacu, bwahise mu 1983, igihe ibyo twinjizaga bitari bihagije ngo bihure n’ibyo twakenerag. Ndi njyenyine n’Imana muri Parike ahantu ho mu cyaro, ngenda nsitara ku bitare, nyibwira ikibazo cyanjye. Iravuga iti « Larry, 2 Abakorinto 9 :8, kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose mufite ibibahagije. Kandi mbwira budget yawe uko ingana. Nuko mbira Imana bike by’ibyo nari nkeneye kugira ngo nite ku muryango wanjye bitarenze amezi atatu amafaranga twakoreraga mu rugo yari yiyongereye nyine kubyo nari nabwiywe Imana nkeneye ! Ubwo rero ntekereje ku buzima bwanjye bw’icyo gihe, nemeza ko kubw’imyaka tatambutse  kuri iki gihe natanze igitambo ndetse umubare w’amafaranga atubutse avuye ku cyifuzo cyari kiremereye.

Imbuto z’intumwa :    “Imbuto kubera abandi cyangwa Itorero”, “ibyo nibyo byubahisha Data, nuko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye” (Yohani 15:8). Imirimo yacu ku Mana ntizabarwa cyane, gusa ni imbuto na none bitari imirimo y’amaboko yacu. Imbuto yose igira urubuto mo imbere kugira ngo ruzongere kwibaruka. Itangiriro 1 :11 Imana iravuga iti « Ubutaka bumeze ibyatsi n’ibimera byose byerere imbuto ku butaka zirimo utubuto twabyo, igiti cyose kere imbuto zikwiriye ubwoko bwacyo » igihe imbuto y’imbere ikurira muri twe, iragarika imbuto hanze zibyarira hanze imbuto, cyangwa Itorero ku bandi.

Ubuhamya bw`undi muntu

Mu by’ukuri sinari narigeze mpanga kugira umuryango w’ivugabutumwa nka ISOB. Nari mfite mu mutima gukorera Imana, uko byari kumera kose mu 1995, Imana imwira mu buryo bubiri Zaburi (68 :11) havuga ngo « Umwami Imana yatanze itegeko, abagore bamamaza inkuru baba benshi » (Zaburi 68 :11) « imbwira niba nandika kandi nkamamaza ijambo ry’Imana ko ibibona kuruta abantu benshi barivuga cyangwa  baryamamaza. Na none imbwira muri Mariko, aho ivuga inkuru y’umugore wamennye umukondo w’amavuta akayasuka kuri Yesu. Imana irambwira iti « Larry, mbese uzafata umutungo wawe uwunsukeho ko aribyo koko bimpumuriza neza ? »

Ayo magambo cyangwa schéma aturuka ku Mana ampindukira imbuto zibibwe mu mutima wanye, kandi ubu zirimo kwera imbuto zazo ubu ! Ikintu gishimishije ubu nuko, izo mbuto zikomeje kwikuba  na mburi gice cy’imbuto, gitera imbuto gukura mu buryo bw’ubwibumbe ! Mu by’ukuri narakoze niyuka akuya, mu kumvura gusa  ibyo nari numvise Imana ibwira umutima wanjye. Ngerageza kwibuza imigambi yanjye. Ni gute cyangwa ijambo ry’Imana bikora ? Mariko 4 :1-21 hatubwira umugani w’umubibyi

Ubwami nyakuri bukora kuri ubu bwiru : Arabasubiza ati  « Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bw’Imana, ariko abo hanze babibwirirwa mu migani, arabasubiza ati ko mutazi iby’uwo mugani indi migani yose muzayimenya mute ? (Mariko 4 :11).

Muri uyu mugani Yesu yaduhaye uburyo bworoshye bwo gukoresha tugenda mu bwami bwe bwera imbuto no kumunezeza. Soma Mariko 4 :1-21, Mariko 4 :11 Arabasubiza ati  « Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bw’Imana. » Mariko 4 :  14 havuga ngo «Umubibyi ni ubiba ijambo ry’Imana. », iyabibwe ntiguma ityo, ahubwo isa n’akabuto ka sinapi. Mariko 4 :30-32, Kandi aravuga ati «  Mbese ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki cyangwa twabusobanuza  iki ?, bwagereranwa n’akabuto ka sinapi, kuko iyo gatewe mu butaka, nubwo ari gato hanyuma y’imbuto zose zo mu isi, karakura kakaba igiti kinini kitaruta imboga zose, kikaba amashami, maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu gicu cyabyo. » akabuto ka sinapi kazwi ari akabuto gato cyane, izindi mbuto zose z’imboga zikurira mu bihingwa, ariko sinapi ikurira mu biti ! Ntibimenyerewe kugira ikintu kidasobanutse  kikabyara, kitabyara kikaba kinini, bihabanye n’imiterere y’icyatsi gikura kikaba igiti. Imbuto babiba z’ijambo ry’Imana n’ubwami bw’Imana, ntibisa bityo cyane, ariko byazaguteganyiriza ibyifuzo byawe nk’uko akabuto ka sinapi kameza n’inyoni zaza kwarikamo soma

(Ruka 17 :5 ) bivuga ku kwizera bigereranwa n’akabuto ka sinapi. Buri wese agmba guhitamo imwe muri izi nzira kugira ngo  abeho.  


gdkr03


Hari icyitonderwa satani n’abadayimoni bagambiriye ku kwiba imbuto zawe, Imana ntizagutererana.

Hari uburyo imbuto zikura, iyo ubwo buryo budakurikijwe imbuto zirapfa, dufite amahitamo abiri « Gupfa cyangwa Gukura »Ni uburyo bw’Imana bwo kwera imbuto.

1.     Tugomba guhindukira ku ijambo ry’Imana  kubyo kwera imbuto ;

2.     Tugomba kumenya uko twaba inshuti z’Imana bikubiye mu gice cy’umugezi utemba ;

3.     Tugomba kumenya uko  twava ko turi imbohe mu gihugu cy’amasezerano,

4.     Tugomba kumenya cyane imiterere y’Imana iyo ariyo ;

5.       Tugomba kumenya indangamuntu y’Imana iyo ariyo,

6.       Tugomba kwikorera umusaraba wacu tukagendera mu kubaha kubw’ijambo ry’Imana,

7.     Tugomba kumenya ibijyanye n’umubisha wacu ariwe satani n’uko aza kutwiba ijambo ry’Imana; nuko twahagarara kigabo kugeza tumutsinze kubera imbuto. Izi zizaba inyigisho zo mu bice byo Gukura n Gupfa. Ni ibyanditwe, bikora, nibyo ijambo ry’Imana ritwigisha, kandi mpamya ko Imana itajya itsindwa ubu buryo mu buzima bwanjye.

Muri (Yohani 15:18-27) Yesu atwihanangiriza ko uburyo bwo kwera imbuto ari ukurenganywa n’imibabaro, ariko umwuka wera urahari kugira ngo aduhumurize. Mwibuke ijambo nababwiye nti: “Umugaragu ntaruta shebuja” niba bandeganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye n’iryanyu naryo bazaryitondera.Yohani 15:20 Abantu benshi ntibagera kubyo bifuza kuko satani n’ingabo ze bibye ijambo ry’Imana mbere yuko ryera imbuto. Tugomba kumenya ko kurenganywa n’imibabaro ducamo bitatuma imbuto zidakura, tugomba kuba abanyabwenge.

Imbuto zikeneye kuhirwa. Zigomba amazi n’inyunyu ngugu tugomba kuzongerera. Hari uburyo abizera Kristo bakura. Kugira ngo dusobanukirwe ubwo buryo n’inzira ye, tugomba gusabana n’Imana kugira ngo habeho icyizere ko uwo mwizera Kristo azakura. Dufite ibyiringiro ko iyi nyigisho yo Gukura no Gupfa ifite amazi, intungamubiri n’inyunyu ngugu ikenewe ngo dukure.

Kuba injiji cyangwa no kwanga kugira ubumwe n’Imana bizaha umwizera kuba imbohe mu gihe cy’amasezerano. Abisirayeli barabikoze bagera mu gihugu CY’amasezerano. Mu gitabo cy’Abacamanza, ubwoko bw’Imana kandi bari bafitanye bari imbohe z’abanzi babo. Gidiyoni n’abantu be ni igitekerezo cyacu cy’imbohe zabohotse. Ni muri iyo nzira, na n’ubu abantu b’Imana bashobora gutinya kubera, gucumura, kunywa ibiyobyabwenge, kurenganya, gukeka, n’ibindi umwuka w’Imana yanga. Uburyo bwo kwanga gukomeza kuba imbohe ni ugukura, iherezo ry’uburyo bwo gukura ni ukwera! Umusaruro ugerwaho ufatishijwe. Ku muzabibu ukuzuzwa intumwa muri buri mukristo. Murebe mu gitabo cy’Ibyahishuwe, Yohana. Iherezo ry’intambara zose ni  imbuto, nk’uko biboneka mu Byahishuwe 20-22.

Hari ibice 7 mu buryo bwo Gukura no Gupfa

·      Kwera imbuto                                                

·      Umugezi utemba

·      Imbohe mu gihugu cy’amasezerano

·      Imana iyo ariyo

·      Kwicara

·      Kugenda

·      Guhaguruka

-       Intego yo kwera imbuto

-       Ubucuti n’Imana

-       Kwitondera imbaraga zacu

-       Imiterere yayo

-       Uko tumeze muri Kristo

-       Ubutware bwacu

-       Ubutware bwacu intsinzi mu ntambara

Izi nyigisho ndwi kugira ngo hatunganywe igitabo kimwe cy’amahugurwa y’icyiciro cya mbere.

Icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ya 2, agizwe n’inyongera z’inyigisho 4 zigomba gukorana no kuva mu muko, umusaraba, abadayimoni, kubohoka no kubatizwa mu mwuka wera.

Buri kimwe cyo mu bice byavuzwe haruguru gifite inyigisho zacyo nyinshi

zishobora  kwigwa n’abanyeshuri kugira ngo buzuze inyigisho ikwiye kugerwaho.

Kubw’inyigisho ihamye, uzatangirana n’inyigisho azavuzwe haruguru, hanyuma ukurikize inyigisho nyishi  ziri mu bice by’ingenzi hejuru, nk’urugero Imana iyo ariyo gifite inyigisho 18, kwicara gifite inyigisho 13, kugenda gifite inyigisho 41, guhagarara gifite inyigisho 11(hari nyinshi mu isomo rya 3). Ushobora guhitamo guhagarika nyuma gusoma no kwiga inyigisho 11 muri iki gitabo cyangwa ushobora gukomeza kuzuza isomo rigizwe n’inyigisho ziri hejuru y’ijana.

Ni ingenzi kumenya uko twakirwa n’uko twakora mu buryo bw’umwuka.

Ntitwiga ibintu by’umwuka nk’uko twiga ibintu bitari iby’iyobokamana, mbese ngo bigende bikurikirana mu bitekerezo byacu. Muby’ukuri mu bitekerezo byacu ni igice cy’ibintu bikurikirana. Tukiri aho, hamwe n’Imana duhishurirwa ibintu bimwe na bimwe byakuweho bikaba byari kuri twe satani ahuma amaso yacu y’umwuka kugira ngo tutarora (2 Abakorinto 4:4)

Ikintu gikuru cyane kungenzi tugomba kumenya, ni uko tugomba kwakira iri hishurirwa, turibona nk’imbuto ibibwa bitari nk’imbuto zirimbwa. Na buri gace k’ukuri umuntdu avukana ko Imana iduhishurira, tugomba kugafata ku kwerekeza ku buryo bw’Imana iyo ariyo, kwicara, kugenda no guhagarara. Imana iduhishurira ibintu bimwe na bimwe byerekeye yo ubwayo, na none ikatwiyegereza (kwicara), tukayubaha no kubisokamo, ni ukuri satani araza akiba ijambo ry’Imana, ubwo tugomba guhagarara tukema.Igihe tuzashyikira ibi tuzera imbuto. Reba Mariko ibice 4 kugira ngo usobanukirwe n’iki cyanditswe.

Ubu buryo bwo kuba umwigisha si bumwe bukuru mu buzima bwacu.Oya ni uburyo bukomeza bwo dukoresha , ibihe n’ibihe na none kuri buri gice cy’igihe cy’ubuzima bwacu. Ntibuzigera burangira, dushobora guhagarara kuri kimwe gishobora mu buryo bwo kwicara bw’ikindi gisohoka mu buzima bwacu.

Dore umutwe w’ijambo “Gukura no Gupfa”             

Imbuto. Twizera ubwami bw’Imana, ijambo ry’Imana. Umugezi utemba:  Tugomba kumenya ko Imana idahemuka, kurinda ishami n’umuzabibu bihujwe n’bumwe. Dukeneye kumva Imana ituri hafi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ni shusho yohereje kandi irimo inyigosho ya Bibiliya y’ibyo dukora mu gihe cyacu cy’amasengesho y’umwihariko. Ezekiya 47 hatubwira iby’amazi ava mu rusengero atemba nk’uruzi ajya mu Nyanja y’urupfu rw’abantu. Turi urusengero rw’Imana ubucuti bubanziriza iteracniro ry’ukuri.

Imbohe mu gihugu cy’amasezerano: Tugomba kumenya uko twasohoka kandi tugasigara hanze y’inzu y’imbohe mu gihugu cy’amasezerano kugira ngo tutaba amashami ajugvunwa mu muriro kubera kutera imbuto. Gidiyoni ni urugero nk’umwisilayeli wagiranye isezerano n’Imana ibaho mu Mana ye yahamwe mu gihugu cy’amasezerano, rwose yari yari imbohe ku banzi be. Ni abahe banzi batugizwe imbuhe mu bunyange? Mbese twabohoka dute?

Imana iyo ariyo: Tugomba gukomeza kwibuka kandi tutari kumwe nayo ko ntacyo twakora, tugihe kureba gato mu miterere y’Imana, dufatire ku butatu butagatifu: Data, Umwana n’Umwuka wera. Turebe ku ijambo ry’Imana, ukuvuka tutagira inenge n’icyo Imana ari cyo ubu. Kwicara, kugenda , guhagarara nk’umwigishwa wa Yesu ni ingenzi kumenya no gusobanukirwa n’icyo mwiga iyo arci cyo. Rimwe na rimwe, habaho inyigisho n’inyizerere ziboneka zinyuranya kandi zirwanya izindi. Urugero, tugomba kumenya kwihatira kubaho mu buzima bw’Umwuka. Ku rundi ruhande ubuntu bubereyeho kudutabara mu bihe tunaniwe. Twakora iki? Dukore cyane kandi dukore by’ukuri, mbese tugomba kuba nko mu bihe byashyize kandi tugategereza ubuntu bw’Imana? Igitekerezo cyo kwicara, kugenda, guhagarara kuzakemura iyi ntambara tubona, mu gitabo cy’Abefeso ubu buryo burakoreshwa. Tugomba gushimira Watchman Nee n’igitabo cye,

Kwicara, kugenda no guhaguruka (1)

Kwicara: Tugomba kumenya indangamuntu yacu by’ukuri muri Yesu. Abefeso 2:16 nuko ituzurana nawe, itwicaranya nawe mu ijuru mu buryo bw’umwuka wera turi muri Kristo Yesu. Imana ishaka ko tumenya ko Yesu yarangije byose ku musaraba. Umurimo warangirijwe ku musarana no kuzuka kwa Yesu byaduhinduye no kuba ibiremwa bishya. Umuntu wa kera yarapfuye, none twavutse bwa kabiri, tugomba kumenya Imana yabikoze umurimo, twe twakira icyo Imana yarangije gusa. Yirengagiza ibyo twakoze, imbabazi ziriho, nti tukiri mu nsi yc’amategeko.

Kugenda: Tugomba kwikorera umusaraba wacu kandi tukagenda twubaha ijambo ry’Imana. Abefeso 4:1 hatubwira ngo “Nuko ndabinginga njyewe imbohe y’Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiye ibyo mwahamagariwe” muri Kristo, musaba kuba abigishwa ba Yesu Kristo bitari iby’itegeko, ahubwo umuntu muzima mu  ishusho y’umwuka wera. Mwahamagariye kugenda no kwera mu kuri si ukugira agakiza cyangwa ubuntu bw’uburyo bwose, ahubwo bijyanye n’ubuzima bwo hanze n’ubw’Imana muri mwe. Ni amahitamo yanyu, inyoni igomba kwitwara nk’inyoni, nta mahitamo  ifite, ariko umukristo wifata nk’abanyabyaha, ni mubi kuko uwizera atagira kwatura ibyaha no kubyihana, amanuka vuba cyane. Gusa ntiduciriyeho iteka abameze batyo. Ubu turi mu isezerano ry’amaraso ya Yesu kandi isezerano ry’amaraso risaba impfu ebyiri. Yesu yarangije umurimo we, ubu rero duhamagarirwa gukora uruhande rwacu.

Ruka 9:23-24, Abwira bose ati “Umuntu niba ashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire, kuko ashaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo ku bwanjye niwe uzabukiza”

Guhaguruka: Imyifatire yacu imbere y’umwanzi.

Tugomba kumenya umwanzi wacu ko ari satani n’uko aza yiba ijambo ry’Imana, tukamenya nuko twamunesha no kwera imbuto. Hari imbaraga zinesha umwanzi no kwera iyo imisaraba yombi ihujwe. Abefeso 6:10 hatubwira kumenya uburyo bwa satani mu gihe Imana itujyana mu gihugu twasezeranijwe. Hazaba intambara n’amakuba ariko umwuka wera azakomeza aduhumuriza

Abefeso 6:11 havuga, “Mwambare intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa satani”

Tugomba kumenya ko hari satani ukora kandi muzima n’abadayimoni bashaka kubiba, kubarimbura, mwe n’imiryango yanyu! Ni  ukuri azabashuka  abizeze ko ntaho muri, azabagerageza ababwire kugendera kugendera ku isi  no mu nzira za kamere za kera umubi yatsinzwe na Yesu, yemerewe kudushuka  no kutugerageza, tugomba kunesha. Ubuzima gikristo bunesha ntibworoshye, amarangamutima n’imibereho yacu byerekeza ku dushuka kubirebana no kwicara no guhaguruka. Ariko iyo duhagaze tukarwanya umubi, tumenya abo turi bo, muri Kristo, nyuma tukagengera mu mwuka no mu kwihana nyuma tukabasha guhagara kugera ku ntsinzi.

Kugeza ubwo tuzajya mu ijuru dufite igihe mu ntambara ikomeye n’ubwami bwa satani. Intsinzi igenderwaho igihe duhamye hamwe, tugenda kandi tugashikama. Zaburi 67:5-6 “Mana amoko agushime, amoko yose agushime ubutaka bwere umwero wabwo, Imana niyo Mana yacu, izaduha umugisha.”